• Welcome to Rwanda Organization of Persons with deaf Blindness

News/Blog

Abanyarwanda 3,4% bafite ubumuga: Inzira iracyari ndende mu burezi bwabo
Inkuru yanditswe/tuyikesha Igihe.com

Raporo y'ibyavuye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by'abafite kuva ku myaka itanu gusibiza hejuru, bafite ubumuga kandi ko umubare munini wabo ari uw'ababasha kugera mu ishuri.

Ku rwego rw'igihugu abaturage basaga miliyoni 11,5 ni bo bafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru. Muri bo abafite ubumuga ni 391.775 barimo abagabo 174.949 n'abagore 216.826. Mu bice by'icyaro habarizwa benshi (3,7%) ugereranyije na 2,8% mu mijyi ariko Intara y'Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini w'abafite ubumuga (3,7%) na ho Umujyi wa Kigali ukagira bake (2,3%). Ubumuga bwo kutabona ni bwo bwiganje bwagaragaye mu bagera ku 158.712 hagakurikiraho ubw'ingingo bufitwe n'abangana na 122.999; abafite ubumuga bw'ingingo ni 122,999; abatumva ni 66.272; abafite ubumuga bukabije 8.159 naho abafite ubumuga bw'uruhu ari 1.864.

Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo ni ko gafite umubare munini w'abafite ubumuga (51%) mu gihe Akarere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo gafite abagera kuri 15%. Mu baturage bo muri iki cyiziro, abagera kuri 31% bageze igihe cyo gushaka ntibigeze batera intambwe yo gushinga ingo ugereranyije na 45% bya bagenzi babo badafite ubumuga. Imibare kandi igaragaza ko mu bantu bafite ubumuga, abagera kuri 34,9 ku ijana batigeze bagera mu ishuri bigaragaza ko hakiri icyuho ku kugera kuri bwa bukungu bushingiye ku bumenyi. Haracyakenewe intambwe ikomeye mu burezi bw'abafite ubumuga mu Rwanda.

Mu mashuri yo mu Rwanda, hari aho abana bafite ubumuga n'abatabufite bigira hamwe hakaba ahandi bigoye bitewe n'ubwoko bw'ubumuga ku buryo hakenewe amashuri yihariye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango w'Abafite Ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, Musabyimana Joseph, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko abagera kuri 60% mu banyamuryango ari abana bagejeje ku myaka yo kujya mu ishuri ariko nta n'umwe wigeze arikandagiramo.

Yagaragaje ko biterwa n'uko nta shuri na rimwe rihari rishobora kwakira abafite ubumuga nk'ubwo cyangwa ibindi bigo nk'uko usanga bimeze mu bindi bihugu, aho babanza gutegurwa ngo bazinjire mu burezi budaheza babashe kwigana n'abandi.

Ati “Mu bindi bihugu usanga hari n'abafite impamyabushobozi z'Ikirenga kandi bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona. Urugero ni nko muri Kenya na Uganda. Uburyo bufasha abandi twe abacu ntibigeze babubona.”

Uyu muyobozi yavuze ko uretse n'abana bari mu kigero cyo kwiga hakenewe n'ikigo gifasha mu gusubiza mu buzima busanzwe abakuru bafite ubu bumuga batakaje ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo by'ibanze no kuvugana n'abandi bantu.

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko uko umubare w'abasaza n'abakecuru wiyongera ari ko biganisha ku bibazo birimo igabanuka ry'abafite imbaraga zo gukora mu gihugu na byo bifite ingaruka zo kongera ubukene, ikiguzi cyo hejuru cya serivisi z'ubuvuzi, gukenera kwitabwaho ari benshi, ubwigunge n'ibindi.

Iyi nkuru nanone wayisoma ku Igihe.com

Our Partners