• Welcome to Rwanda Organization of Persons with deaf Blindness

News/Blog

Ingorane z'umuryango w'i Gisagara wabyaye abana 3 bafite ubumuga
Inkuru yanditswe/tuyikesha Invaho nshya

Avuga ko kurera aba bana bitoroshye biturutse ku bumuga bafite bityo bikababera imbogamizi zijyanye n'amashuri. Ati: “Ku bijyanye no kubabonera amashuri ntibiba byoroshye noneho n'amashuri y'abafite ubumuga bukomatanyije ntaboneka”.

Avuga ko iyo ufite umwana udafite ubumuga agenda amenya imirimo yo mu rugo agafasha ababyeyi ariko iyo afite ubumuga aba afite imbogamizi yo kwishobora. Mu kiganiro yagiranye n'Imvaho Nshya ubwo yari yitabiriye inama mu Mujyi wa Kigali, yatanze ubuhamya bw'ingorane ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bahura na zo, ashingiye ku nzira y'umusaraba yanyuzemo mu kurera abana be.

Akomeza abara inkuru yuko babyaye abana b'inkurikirane bafite ubumuga. Ati: “Twabyaye n'uwa kabiri, tubyara n'uwa gatatu, uko iminsi yagiye ishira twaje kubona ko abana batumva batavuga ndetse batanabona”.
Mu buto bwabo ntibyari byakagaragaye ko batanabona ariko bashyiramo imbaraga zo kubitaho. Uko igihe cyagiye gishira babonye ko abana bataziga aho hafi, byabaye ngombwa ko bajya mu kigo bacumbikamo.

Yagize ati: “Bose bize baba mu kigo ntibyari byoroshye kubona ibikoresho, ubona amafaranga y'urugendo, amafaranga y'ishuri ntabwo byari byoroshye, iyo ni imbogamizi twabanje guhura na yo.

Twageze i Gahini biremera turagerageza abana bajya ku ishuri. Ibyo byamaze gutambuka mu gihe bageze mu mwaka wa Gatandatu, Naoume ageze mu wa Kane ni bwo uyu muryango wamenye ko bafite ubumuga bwo kutabona.
Habayeho imbogazi zo kuvuza, kubakurikirana, uko bajya ku ishuri. Naoume ageze mu wa Gatandatu iby'urugendo rwe rw'amashuri byarangiriye aho.

Ati: "Urumva ntabwo biba byoroheye umuryango, twari dufite ikibazo cy'ukuntu tubajyana ku ishuri bitugoye hiyongereyeho ko noneho uyu we agiye kwicara mu rugo kandi yakundaga ishuri.
Kugira ngo tuzamuturishe yumve ko agomba kubyihanganira, ibyo bintu byaratuvunnye byanatubereye imbogamizi cyane ko aho twageraga batubwiraga ko nta muti ubaho wamukiza kutabona.

Ntabwo biba byoroheye umuryango nk'ubungubu nasize urugo naje, abandi bana basigaye mu rugo na Papa wabo. Yego ibyo ntacyo biba bidutwaye ariko umwana umaze kuba mukuru bisaba ko akantu kose mugendana ntibiba byoroshye. Naoume kubera ukuntu agerageza yageze ku ishuri asa n'uteye intambwe ariko nk'ubu iyo agiye kumesa ntabwo wamuterera hariya ngo ari bumese, biba ngombwa ko umuba hafi.

Niba arimo gukata imboga zo guteka umuba hafi kuko n'ubundi nubwo ari bubigukorere ariko hari igihe biba ngombwa ko umuba hafi kuko ashobora no gukabakaba akabura n'aho yarambitse cya cyuma. Imbogamizi ziba zihari usibye kubyemera ukabyihanganira n'aho ubundi ziba zihari".

Avuga ko Naoume na basaza be bagerageje kuko babanje kureba, nta ngingo zindi bamugaye.
Akomeza agira ati: "Nubwo nanjye bimeze bityo ariko navuga ko nanjye biba bitanyoroheye kuko umukobwa w'inkumi, umusore umaze kuba umugabo kugira ngo umuryango ubiteho ubamenyere ibikoresho ntibiba byoroshye. Nka musaza we yari yarangije kwiga amashuri y'igifundi ariko abantu kubera kumenya ako kantu ko agenda atabona, baramutinya none ngo yahanuka ugasanga arongeye asubira hasi.

Ubu ntagishoboye kwigurira ipantaro, ntakibashije kwigurira ishati urumva izo ni imbogamizi, hari hageze igihe ngo umwana yirwaneho, na we umubyeyi woroherwe ngo akunganire noneho ahubwo wongeye gusubira hasi ngo wongere kumufasha. Ntabwo biba byoroshye ariko nyine uko tugenda duhabwa inama, tugenda tuzishyira mu bikorwa, uko tugenda duhura n'abandi tugasanga si twe twenyine bikagenda bidufasha".

Musabyimana Joseph, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango w'Abantu bafite Ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona (ROPDB), aherutse kubwira Imvaho Nshya ko mu burezi atari ho honyine hari ikibazo nyamukuru ahubwo ngo ni uko uburezi ari izingiro ry;ibintu byose.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abatuye Isi, hagati ya 0.2 na 2% bafite ubumuga bwo kutabona. Mu 2018, Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango Death Reach bwagaragaje ko mu bantu 167 bafite ubumuga, nta n'umwe wakandagiye mu ishuri. Ni ubushakashatsi bwakorewe mu Turere 3 two mu Rwanda. Abantu 350 bafite ubumuga bwo kutabona no kutumva, 60% ni abana bageze igihe cyo kujya ku ishuri ariko batarajyayo.

Iyi nkuru nanone wayisoma ku Invaho nshya

Our Partners