Raporo y'ibyavuye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by'abafite kuva ku myaka itanu gusibiza hejuru, bafite ubumuga kandi ko umubare munini wabo ari uw'ababasha kugera mu ishuri.
Ubumuga bwo kutabona ni bwo bwiganje bwagaragaye mu bagera ku 158.712 hagakurikiraho ubw'ingingo bufitwe n'abangana na 122.999; abatumva ni 66.272; abafite ubumuga bukabije 8.159.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango w'Abafite Ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, Musabyimana Joseph, yavuze ko abagera kuri 60% mu banyamuryango ari abana bagejeje ku myaka yo kujya mu ishuri ariko nta n'umwe wigeze arikandagiramo.
Iyi nkuru nanone wayisoma ku Igihe.com
Our Partners