Umuryango wa Mukandinda Mathilde uzwi nka Mama Naoume, utuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo, yabwiye Imvaho Nshya ko we n'uwo bashakanye babyaye abana batatu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.
Avuga ko kurera aba bana bitoroshye biturutse ku bumuga bafite bityo bikababera imbogamizi zijyanye n'amashuri. Ati: "Ku bijyanye no kubabonera amashuri ntibiba byoroshye noneho n'amashuri y'abafite ubumuga bukomatanyije ntaboneka".
Musabyimana Joseph, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango w'Abantu bafite Ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona (ROPDB), aherutse kubwira Imvaho Nshya ko mu burezi atari ho honyine hari ikibazo nyamukuru ahubwo ngo ni uko uburezi ari izingiro ry'ibintu byose.
Inkuru yanditswe/tuyikesha Imvaho Nshya
Our Partners